
Nyuma yaho hari amakuru yari yatangiye gucicikana yemeza ko Nyamwiza ateganya gukora n’umukunzi we wibera hanze y’igihugu yabihakanye yivuye inyuma ndetse atangaza ko ubu icyo ashyize imbere ari ugushaka amafaranga akiri muto nta kimwirukatsa ndetse ko yabwiye ababyeyi be ko azakora ubukwe nyuma y’imyaka itanu.
Nyamwiza umukinnyi wa filime ndetse akaba akunzwe cyane bitewe n’ibiganiro bye yatangaje ko atumva impamvu abantu batangiye kumurambirwa bamubwira gukora ubukwe ibintu bituma yibaza niba koko yaba ashaje kandi yarihaye kuzakora ubukwe nyuma y’imyaka itanu.
Nkuko yabitangarije 3dtvrwanda.com akaba yatangaje ko abantu bakomeza kumushyiraho igitutu bamubaza igihe azashakira umugabo kandi nta mukunzi afite ndetse nibyo gukora ubukwe atari ibintu ateganya gukora vuba kuko abona akiri muto akeneye kwiha igihe cyane ko yanahaye isezerano ababyeyi be ko ateganya kuzakora ubukwe nyuma y’imyaka itanu ubu arimo kubanza gushaka amafaranga.
Nyamwiza akaba yasabye abantu kudakomeza kumushyira ku gitutu cyane ko gukora ubukwe ari icyemezo cy’umuntu yifatira bidasaba ko babanza kumuhatiriza ngo akore ubukwe cyane ko ari nawe uba uziyubakira urugo.






