
Ku wa 23 Gicurasi 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro (Honorary PhD) mu bijyanye n’Ubuhanzi n’Imyidagaduro (Visual and Performing Arts) aho yashimiwe uruhare rwe rukomeye mu muziki, kubyina no guteza imbere imyidagaduro mu gihe kirenga imyaka 20 amaze mu buhanzi.
Chris Brown yahawe iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro na Harvest Christian University, imushimira ibikorwa byamuranze mu muziki n’uburyo yahindutse umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi aho iyi mpamyabumenyi Doctor of Philosophy (PhD) isanzwe ihabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu muryango cyangwa mu mwuga runaka, kabone n’iyo bataba baranyuze mu masomo asanzwe ya ‘Doctorate’.
Mu muhango wo kuyakira, Chris Brown yagaragaye yambaye imyambaro yambarwa n’abarangije kaminuza (academic gown), ibintu byashimishije cyane abafana be ku mbuga nkoranyambaga aho nyuma y’uyu muhango, yashyize hanze amashusho n’amafoto aherekejwe n’amagambo agira ati: “I DID A THING” bisobanura ngo “Nakoze ikintu gikomeye.”
Chris Brown yanahawe umudari udasanzwe uzwi nka White House President’s Lifetime Achievement Award, uhabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango binyuze mu bikorwa byabo ibi byatumye benshi bavuga ko uyu muhanzi akomeje kwandika amateka mashya mu muziki nyuma y’imyaka myinshi amaze ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi.




