
Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ku wa Gatanu yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko ndetse asesesa guverinoma nyuma y’amezi menshi hari umwuka mubi hagati y’aba bategetsi bombi.
Perezida Faye yagizwe umukuru w’igihugu ahanini kubera uruhare rwa Minisitiri w’Intebe, kuko ari we wari kuba Perezida iyo aza kuba yemerewe kwiyamamaza mu matora aheruka, ariko akabuzwa kubera igihano yari yarakatiwe.
Ibi nibyo byatumaga Minisitiri Sonko yarahoraga yumva ko yagira ijambo rikomeye cyane kuri Perezida Faye, maze biza kureba ihangana rihoraho hagati yabo.
Aba bayobozi bombi mu ntangiriro za manda ya Perezida Faye basaga n’aho bari gukorana neza gusa nyuma bitewe n’uko buri umwe yumvaga ashaka gukora ibijyanye n’ibyo atekereza ku giti cye.







