Abashaka akazi
Umunyamuryango w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), avuga ko icyuho gihanitse kiri hagati y’abasaba akazi muri Leta n’abagahabwa gikwiye gukorwaho ubushakashatsi, nyuma y’uko muri 2024/2025 abahawe akazi bari ibihumbi 3 muri miliyoni imwe n’ibihumbi 100 bari banditse bagasaba.
Iyi mibare yatangajwe na Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Abakozi ba Leta ivuga ko abitabiriye amapiganwa (cyangwa gukora ibizamini by’akazi ka Leta muri uwo mwaka wa 2024/2025) bari ibihumbi 106 mu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100 bari banditse bagasaba, nyuma yaho abagera ku 8,783 baba ari bo batsinda ibyo bizamini, ariko muri bo abashyizwe mu myanya baba 3,134 gusa.
Bikubiye muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.
Abdon Faustin Nkotanyi, umwe mu bagize urugaga rw’Amasendika y’abakozi mu Rwanda(CESTRAR), avuga ko igikwiye guherwaho hasesengurwa iby’iki kibazo ari ukumenya impamvu abagera hafi kuri miliyoni imwe basabye akazi ariko ntibajye gukora ibizimini kugira ngo bagahabwe.
Ati “Umuntu ashobora kuba ahembwa nabi, cyangwa ahembwa neza ariko akaba adafashwe neza. Jyewe ibi simbyita kwikinira iyo yanditse asaba akazi, ahubwo ni uko aba yumvise ko hari ibyiza biruta ibyo ahabwa, ariko nyuma yaho akurikirana amakuru ntayabone, cyangwa agasanga ari habi kurushaho. Ahita yumva ko kubona ako kazi ari uguta igihe.”
Nkotanyi avuga ko ubushakashatsi bukenewe bugomba guhuza ibitangazwa muri gahunda ya “Hanga Umurimo” ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) hamwe n’ibivugwa muri Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta.
Nkotanyi avuga kandi ko ukuri gukwiye kureberwa mu bitangazwa muri raporo ngarukamwaka ku bashomeri n’abakora, ikorwa n’ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), aho iy’umwaka ushize wa 2025 igaragaza ko abashomeri mu Rwanda bari ku kigero cya 12.4%, ariko bitavuze ko abasigaye bose ari abafite akazi, kuko byagaragaye ko abakora mu Rwanda bangana na 55.9% by’abantu bose bujuje imyaka 16 yo gukora.
Abandi batitwa abashomeri n’ubwo badafite akazi, NISR isobanura ko harimo abanyeshuri bujuje imyaka yo gukora ariko bagihugiye mu masomo, hakaba abafite ibyo bakora bitanditswe, abatagaragaza ko bifuza akazi, ndetse n’abafite ubumuga hamwe n’abandi bose badashoboye gukora kubera impamvu zitandukanye.
Nkotanyi avuga ko mu gihe urwego runaka rukeneye umukozi umwe, aho guhamagarira abantu bose gupiganwa babatesha umwanya, abarimo kwimenyereza umwuga muri icyo kigo ari bo bagakwiye gukora ikizamini cy’akazi bagashyirwa muri uwo mwanya.




