
Kwizera Olivier ukinira ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko nyuma yo kwegukana igikombe cya FIFA Series mu ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu ashaka kongeraho igikombe cy’Amahoro kugirango nibura abashe kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka.
Umunyezamu Kwizera Olivier umwe mu bakinnyi bagenderwaho cyane mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yifuza kwegukana igikombe cy’Amahoro kugirango abashe kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka nyuma yo kwegukana igikombe ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ( Amavubi ) mu mikino ya Fifa Series.
Ibi uyu mukinnyi akaba yabitangaje mu gihe hategerejwe umukino w’ishyiraniro kuri uyu wa gatandatu ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Kwizera Olivier akaba ari umwe mu bakinnyi bitezweho cyane kuzafasha ikipe ya Rayon Sports kuko n’ubusanzwe afatwa nk’inkingi ya mwamba muri iyi kipe.




