
Itorero Zion Temple Celebration Centre, binyuze ku muyobozi waryo Apostle Dr. Paul Gitwaza, ryasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza nyuma y’amagambo yavuzwe mu nyigisho ye, akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakayafata nk’atesha agaciro umwuga w’abakora muri uru rwego rw’ubuzima.
Muri ayo mashusho y’inyigisho, Gitwaza yumvikana ashishikariza ababyeyi kwitondera umuntu wa mbere ufata umwana akimara kuvuka, avuga ko hari ababyaza b’umwuga baba bafite “umwuka w’abarozi.”
Yagize ati: “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere uzamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu baforomo b’ababyaza.”
Gitwaza yakomeje ashingira ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga ku babyaza bo mu gihe cy’Abisirayeli, ashimangira ko Satani ashobora gushyira abantu bafite imigambi mibi mu mwuga w’ababyaza kugira ngo bagirire nabi impinja zikivuka.
Ati: “Ni bande bagombaga kwica Abisiraheli? Ni ababyaza. Umwana apfira hariya akivuka. Ni yo mpamvu jya usaba Imana ngo Malayika abe ari we ufata umwana wawe, n’uwo wizera wese Imana imukoreshe.”
Muri iyo nyigisho kandi, Gitwaza yavuze ko abo yise ababyaza bafite “umwuka w’abarozi” bashobora kugirira nabi abana bavutse, ndetse atanga urugero rw’umwana w’umuhungu n’umwana w’umukobwa, avuga ko hari abashobora kubangiriza ubushobozi bwo kuzabyara.
Yagize ati: “Abana b’abakobwa bagacura kareeee! Hari abasore mubona aha hanze, beza cyane, ariko impago zabo z’intanga nta kirimo.”
Aya magambo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayamagana bavuga ko ashobora gutera abantu ubwoba no gutuma bagirira icyizere gike ababyaza n’abaforomo.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze izi nyigisho, aho Karerwa yagize ati: “Ni ugukoresha ubwoba nk’intwaro yo kugira abantu imbata z’inyigisho ze.”
Undi witwa Francois Niyotwagira na we yagize ati: “Ahubwo ndabona ari we ufite umwuka wa Satani kuko izo nyigisho ze ni iza Satani.”
Nyuma y’impaka zatewe n’aya magambo, Zion Temple Celebration Centre yasohoye itangazo ku wa 7 Ukwakira 2026, isaba imbabazi abaforomo, ababyaza ndetse n’abandi bashobora kuba barababajwe n’ubutumwa bwatanzwe.
Iri torero ryavuze ko ryamenye ko amashusho y’igice cy’inyigisho zatanzwe ku wa 7 Kanama yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ko amagambo arimo yateje ububabare n’impungenge.
Riti: “Turabizi ko amagambo yakoreshejwe yateje ububabare n’impungenge. Ku bw’iyo mpamvu, turasaba imbabazi abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubutumwa bwatanzwe.”
Zion Temple yavuze ko iha agaciro abaforomo n’ababyaza kubera uruhare bagira mu kurengera ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ryavuze kandi ko binyuze mu bikorwa byaryo by’ubuzima n’iterambere ry’abaturage, ryagize amahirwe yo gukorana n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, barimo abaforomo n’ababyaza, kandi ko rishimira uruhare rwabo mu gufasha abantu.
Nyuma yo kumenya impungenge zatewe n’ayo magambo, itorero ryavuze ko ryaganiriye n’ubuyobozi buhagarariye abaforomo n’ababyaza kugira ngo rigaragaze ko ribabajwe n’ibyabaye ndetse hanatangire ibiganiro bigamije kubaka umubano mwiza.
Zion Temple yagize iti: “Twashimye uburyo ibyo biganiro byagenze, kandi twemeranyije gukomeza ibikorwa bigamije kongera ubwumvikane, ubufatanye n’icyizere hagati y’impande zombi.”
Muri iryo tangazo, itorero ryashimangiye ko amagambo ya Gitwaza atari agamije gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.






