
Korali Beula ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Kristo”, igaruka ku gukomeza kwizera Yesu Kristo, cyane cyane mu bihe bikomeye umuntu ashobora kunyuramo.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugamije kwibutsa abakirisitu n’abandi bayumva kudatakaza icyizere mu Mana kubera ibibazo cyangwa ibihe bikomeye bahura na byo. Beula Choir ivuga ko hari abantu bashobora kugamburuzwa n’ibibazo bakagera aho bacika intege ndetse bamwe bakareka gusenga.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na 3DTVRWANDA, Umuyobozi wa Beula Choir, Ngabo Jules, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bihe bikomeye bishobora kugamburuza abizera Kristo bikabatera kumutakariza icyizere.
Yagize ati: “Muri iki gihe abantu bakeneye Yesu Kristo kurusha n’ibindi bihe byabanje kuko hari abagamburuzwa n’ibihe bakamutakariza icyizere. Ni yo mpamvu twifuje kongera kwibutsa abantu ubudasa bwa Kristo, kuko Yesu Kristo ari ubuzima, kandi ni we nzira y’ukuri n’ubugingo.”
Beula Choir ivuga ko umwihariko w’iyi ndirimbo ugaragarira mu guhamya ukwizera gushingiye ku mirimo ikomeye Kristo akora. Ivuga kandi ko ubutumwa bwayo butagenewe abakirisitu gusa, ahubwo bugenewe buri wese ukeneye ihumure no gukomeza kugira ibyiringiro.
Ngabo Jules ati: “Ni indirimbo yafasha umuntu wese kuko tuba mu bihe bitandukanye, amagambo arimo afasha umuntu uri mu bihe byiza no mu bihe bimugoye. Twifuzaga kumenyekanisha Yesu Kristo w’ibihe byose.”
Beula Choir yatangiye gukora ivugabutumwa mu 1999, ikorera mu itorero ryahoze ari Rwintare ryakoraga muri Paruwasi ya Kimihurura, ubu rikaba ari Itorero rya Kimihurura muri Paruwasi ya Gasabo.
Kugeza ubu, iyi korali ifite abaririmbyi barenga 60 kandi ikomeje gukoresha umuziki mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.
Nyuma yo gushyira hanze “Yesu Kristo”, Beula Choir ivuga ko izakomeza gukoresha indirimbo mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BEULA CHOIR YISE YESU KRISTO




