
Umwe mu bapasiteri bo muri Uganda witwa Juma Murokore yarahiye ko yiteguye guhinyuza Umunyarwanda Frank Gashumba, wavuze ko azaha miliyoni 200 z’Amashilingi ya Uganda, ahwanye na Frw 73,214,427, umupasiteri uzabasha gukiza umurwayi uri mu cyumba cy’abarwayi barembye cyane (ICU) akoresheje amasengesho.
Gashumba aherutse kuvuga mu kiganiro kuri radiyo ko hari abapasiteri bavuga ko bashobora gukiza abarwayi, asaba uwaba ashoboye kujya mu Bitaro bya Mulago, Kiruddu cyangwa ahandi, agasengera umurwayi uri muri ICU akakira.
Nyuma y’aya magambo, Pasiteri Murokore yavuye i Jinja ajya i Kampala afite miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda, agamije guhinyuza Gashumba.
Murokore yasabye Gashumba kumujyana ku bitaro ibyo ari byo byose yahitamo, aho azasengera umurwayi wo muri ICU uzatoranywa ku buryo bw’impanuka, kugira ngo harebwe niba ashobora gukira.
Yavuze ko mu gihe umurwayi yaba adakize, Gashumba ashobora gufata miliyoni 100 z’Amashilingi yazanye. Ariko mu gihe umurwayi yaba akize, Murokore yavuze ko Gashumba agomba kwibagirwa miliyoni 200 yari yatangaje ko azatanga.





