
Umuhanzi Sicha One ari mu bihe bye byiza mu muziki nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Ijoro” benshi bazi ku izina ‘Umuhororo’ ijambo anaririmbamo.Iyi ndirimbo kuri ubu uvuze ko ari imwe muzikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ntiwaba ugiye kure y’ukuri.
Iki gikundiro iri kugira kurusha izindi zose uyu muhanzi yari yarakoze, cyaje nyuma y’amashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok ayiririmba anacuranga gitari.
Aka gace aba aririmba ati “Uvunguye ayo maso yera ukandeba, uyu mutima wanjye n’uwawe biraganira. Ayi bambe weeeee, ni umuhororooooo.”
SOMA: The Ben yishimiye iminsi igiye kuza
Ijuru ni indirimbo yiganje mu njyana ya “Afro House” ariko ifite n’umudiho wa “Afrobeats”, ikaba yakozwe na producer Blueëman inozwa na LiJohn.
Sicha One afite izindi ndirimbo nka “Suku”, “Nikondi”, “Inzozi” na “One Beautiful”.




