
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu guhuza ubukungu bwa Afurika, ashimangira akamaro ko kubaka sisitemu z’ikoranabuhanga zizewe kandi zishobora gukorana.
Minisitiri Ingabire yabigarutseho mu biganiro bya GABI Solutions Lab byabaye mbere y’Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA), aho intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Intebe zitabiriye ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “One Barrier, One Bet”.
Muri ibi biganiro, Minisitiri Ingabire yasangije abitabiriye ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubaka no guteza imbere sisitemu z’ikoranabuhanga zizewe kandi zishobora gukorana.
Yashimangiye ko Afurika ikwiye kurenga ku buryo buri gihugu cyubaka ibisubizo bigenewe ibibazo byacyo gusa, ahubwo hakitabwa ku kubaka sisitemu zishobora gukorana ku rwego rw’Umugabane.
Ibi biganiro byibanze ku buryo Afurika yashyira imbere intego n’ibyifuzo byayo, bikabihindura ibikorwa bifatika bigamije guhindura ubukungu hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri ibi biganiro hanagaragajwe imbogamizi zituma amasoko y’ikoranabuhanga muri Afurika adakorana neza. Muri zo harimo amategeko n’amabwiriza bitandukanye mu bihugu, icyizere gike mu mikoranire yambukiranya imipaka, ndetse n’icyuho mu guhuza no gukorana kwa sisitemu z’amakuru n’uburyo bwo kwishyurana.
Minisitiri Ingabire yashimangiye ko kubaka sisitemu z’ikoranabuhanga zihuriweho kandi zishobora gukorana ari imwe mu nzira zafasha Afurika guteza imbere imikoranire y’ubukungu no kugera ku bisubizo bifite akamaro ku Mugabane wose.






