
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Joy-Lance Mickels, na myugariro wayo, Mutsinzi Ange Jimmy, bageze i Kigali, aho bahize gufatanya n’abandi bakinnyi bakayobora u Rwanda mu kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON).
Aba bakinnyi bombi bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, bitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Mutsinzi Ange Jimmy yavuze ko we na bagenzi be biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo batsinde Liberia, bazahura ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026.
Yagize ati: “Ntabwo uzaba ari umukino woroshye kuko Liberia na yo ni ikipe ikomeye. Icyo dushaka ni ugusubira muri AFCON, bityo tuzatanga ibishoboka byose kugira ngo tubone amanota.”
Mutsinzi yasabye Abanyarwanda kuzitabira umukino ari benshi, bakajya kuri Stade Amahoro gushyigikira Amavubi. Yavuze ko inkunga y’abafana izabafasha gutanga umusaruro mwiza no kubashimisha.
Constantine yasabye Abanyarwanda kuzura Stade Amahoro, avuga ko icyo yifuza ari ugutsinda Liberia
Ku rundi ruhande, Joy-Lance Mickels, uheruka kuba Umunyarwanda wa mbere wakinnye imikino ya nyuma ya UEFA Champions League, yavuze ko intego yabo ari ugusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika, ruherukamo mu 2004.
Ati: “Ntewe ishema no kuba narashyize u Rwanda ku ikarita y’Isi, by’umwihariko muri UEFA Champions League. Kujya muri ririya rushanwa ni inzozi za buri mukinnyi, ariko kuri njye byari ibintu bikomeye cyane kuko nari Umunyarwanda wa mbere uhageze.
“Ndifuza gusubiza igihugu cyampaye. Intego tuzanye ni ukubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, kuko hashize igihe kinini u Rwanda rutitabira iri rushanwa. Ibyo biri mu byangaruye mu Rwanda, kandi ndizera ko tuzabigeraho mfatanyije na bagenzi banjye.”
Amavubi azabanza kwakira Liberia kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, mbere yo kwerekeza muri Cape Verde nyuma y’iminsi ine, aho azakina n’ikipe y’iki gihugu, izwi nka Blue Sharks, ku itariki ya 29 Nzeri 2026.






