
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko muri iki gihe ikimuraje ishinga ari ugutsinda Liberia, asaba Abanyarwanda kuzitabira umukino ari benshi bakuzura Stade Amahoro kugira ngo bashyigikire ikipe yabo.
Amavubi yatangiye imyiteguro y’umukino azakiramo Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Uyu mukino uteganyijwe ku wa 25 Nzeri 2026, ukabera kuri Stade Amahoro.
Nyuma y’uyu mukino, u Rwanda ruzahura na Cap-Vert, mbere yo gukina na Mali mu Ugushyingo. Nubwo iyo mikino yose iri mu byo ikipe iteganya, Constantine yavuze ko kuri ubu yibanze ku mukino wa Liberia.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Constantine yavuze ko yubaha amakipe bazahura, ariko ko nta na rimwe atinya uwo bahanganye.
Ati: “Nta muntu uduteye ubwoba. Buri wese turamwubaha, ariko ntawe dutinya. Tuzabanza guhura na Liberia, nyuma yaho duhure na Cap-Vert, noneho mu Ugushyingo tuzakine na Mali. Muri aka kanya, ikinshishikaje ni ugutsinda Liberia.”
Uyu mutoza kandi yasabye Abanyarwanda kuzitabira umukino ari benshi, bagashyigikira Amavubi kuko abafana bafite uruhare rukomeye mu gufasha ikipe kugera ku ntsinzi.
Ati: “Bagomba kuza kutureba, bakadushyigikira kuko turabakeneye. Ntabwo twabishobora tudafite abafana. Muzuzure Stade Amahoro, mutume Liberia yumva ko itari gukina n’abakinnyi 11, ahubwo ihanganye na miliyoni 14.”
Stephen Constantine yongeye guhabwa akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2026. Icyo gihe yavuze ko hari ibyo yari yarasize adasoje ubwo yatozaga u Rwanda mu 2015.
U Rwanda rufite intego yo kongera kwitabira Igikombe cya Afurika, nyuma yo kucyitabira inshuro imwe mu 2004. Umukino ruzakiramo Liberia ni wo uzaba intangiriro y’urugendo rwo gushaka itike y’irushanwa ryo mu 2027.







1 thought on “Constantine yasabye Abanyarwanda kuzura Stade Amahoro, avuga ko icyo yifuza ari ugutsinda Liberia”