
Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko ategekwa kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse urukiko rugategeka ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari se w’uwo mwana.
Ouedraogo yatanze iki kirego ku wa 17 Nzeri 2026, mu gihe ategereje ko urubanza rw’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine rutangira kuburanishwa mu mizi.
Mu kirego cye, Ouedraogo yavuze ko atigeze abona uwo mwana kuva yavuka, nubwo avuga ko yakomeje gusaba Ishimwe Vestine ko yamumwereka.
Yavuze ko afite impungenge ko ubutane bwabo nibwemezwa n’urukiko, gutandukana na nyina bishobora gutuma arushaho kugira ikibazo cyo kubona uwo mwana avuga ko ari uwe, cyane ko Ishimwe Vestine aba mu mahanga.
Ni muri urwo rwego yasabye urukiko kubanza gutegeka Ishimwe Vestine kumwereka umwana, mbere y’uko urubanza rw’ubutane rutangira kuburanishwa mu mizi.
Ouedraogo kandi yasabye ko urukiko rutegeka ko hakorwa ibizamini bya DNA hagati ye n’uwo mwana, kugira ngo hamenyekane niba koko bafitanye isano y’ububyeyi.
Yavuze ko ibyo bizamini byamufasha gukuraho impungenge afite ku bijyanye no kumenya niba ari se w’uwo mwana, ndetse bikamufasha no kumenya inshingano afite nk’umubyeyi.
Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko Ishimwe Vestine na we yari yareze Ouedraogo, amusaba gatanya.



