
Korali Siloam yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndaririmba Intsinzi’, igamije kwibutsa abantu intsinzi babonera muri Yesu Kristo, ibashishikariza gukomeza kumwizera no kudatinya ibigeragezo bahura na byo mu buzima.
Siloam Choir ivuga ko iyi ndirimbo isobanura intsinzi abakirisitu babonera mu rupfu n’izuka by’Umwami Yesu Kristo.
Abagize iyi korali bavuga ko ubutumwa nyamukuru bashaka kugeza ku bayumva ari ukubibutsa ko badakwiye kugira ubwoba, igihe bizera umurimo Yesu Kristo yakoze ku musaraba.
Bavuga ko ‘Ndaririmba Intsinzi’ yakozwe mu buryo bushingiye ku Ijambo ry’Imana, kuko ubutumwa buri mu ndirimbo za Siloam Choir bubikomokaho, kandi bakizera ko bayoborwa na Mwuka Wera mu murimo wabo wo kuririmba.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zizaba kuri album ya Siloam Choir yitwa ‘Ndi Uwa Kristo’. Nyuma ya ‘Ndaririmba Intsinzi’, iyi korali iteganya gukomeza gusohora izindi ndirimbo zizaba kuri iyo album.
Siloam Choir ivuga ko ubutumwa izakomeza kugeza ku bakunzi bayo binyuze muri izo ndirimbo ari ubwo gukomeza guhamya ukwizera Yesu Kristo mu buzima bwa buri munsi.
Iyi korali kandi ishimangira ko ubukristo budakwiye kuba amagambo gusa, ahubwo ko ukwizera Yesu Kristo gukwiye kugaragarira mu mibereho ya buri munsi.
Siloam Choir yatangiye mu mwaka wa 1996 ari icyumba cy’amasengesho. Mu mwaka wa 1998, ni bwo yahindutse Chorale, itangira gukora umurimo wo kuririmba no kugeza ku bantu ubutumwa bushingiye ku Ijambo ry’Imana.
Kuva icyo gihe, Siloam Choir imaze imyaka 28 mu murimo wo kuririmba, aho yagiye imenyekana mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zayo zishingiye ku butumwa bwa Gikristo.
Ni Chorale ifite umwimerere mu ndirimbo zayo, ikagaragaza ubuhanga mu miririmbire no mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.
Mu ndirimbo zagiye ziyimenyekanisha harimo ‘Warandondoye’ na ‘Ndaririmba’, ndetse n’izindi ndirimbo yagiye ishyira hanze mu bihe bitandukanye.


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SILOAM CHOIR YISE NDARIRIMBA INTSINZI



