
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, n’umwungirije Paul Mashatile, bombi bahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’akazi kubera uburwayi, bituma imirimo yabo ya buri munsi ikomeza gukorwa n’abandi bayobozi babahagarariye.
Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko Ramaphosa yahagaritse by’agateganyo ibikorwa n’ingendo bijyanye n’inshingano ze za Leta, nyuma yo kugaruka mu gihugu avuye mu nama ya BRICS yabereye i New Delhi mu Buhinde.
Ramaphosa yari yitabiriye iyo nama yabaye kuva ku wa 12 kugeza ku wa 13 Nzeri 2026, ndetse ku wa 13 Nzeri yanahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.
Nyuma yo kugaruka muri Afurika y’Epfo, abaganga be bamugiriye inama yo kuruhuka no kongera imbaraga mbere yo gusubira mu mirimo ye isanzwe.
Ibiro bya Perezida byatangaje ko aho bishoboka, Ramaphosa yasabye ba Minisitiri bireba kumuhagararira mu bikorwa bya Leta yari ateganyijweho.
Ku ruhande rwa Mashatile, na we yatangaje ko aherutse kubagwa akantu gato kandi ko ari gukomeza koroherwa. Yavuze ko abaganga be bamugiriye inama yo gukomeza kuruhuka kugeza igihe bazamugira inama yo gusubira mu mirimo.
Mashatile yavuze ko mu gihe ari kuruhuka, inshingano ze zizakomeza gukorwa n’itsinda rikorera mu biro bye, ku bufatanye n’abandi bayobozi bo muri Leta ndetse n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.
Yashimiye umuryango we, abaganga bakomeje kumwitaho, abo bakorana mu biro bye, bagenzi be muri Guverinoma no muri ANC, ndetse na Perezida Ramaphosa n’Abanyafurika y’Epfo bamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza gukira.
Mashatile yavuze ko inkunga n’amasengesho yahawe byamubereye isoko y’imbaraga, ashimangira ko ategereje gusubira mu nshingano ze mu buryo bwuzuye amaze kugarura imbaraga.
Kugeza ubu, nta gihe nyacyo cyatangajwe cyo gusubira mu mirimo ku buryo busesuye kwa Ramaphosa na Mashatile.






