
Umunyarwenya uzwi nka Minister_Pirate, uzwiho kuba umufana ukomeye w’umuhanzi Bruce Melodie, yongeye kugaragaza ko amushyigikiye bikomeye, nyuma yo kwiyandikishaho amazina ye ku kuboko.
Minister_Pirate yashyizeho tatuwaje (tattoo) yanditseho amazina ya Bruce Melodie, ari yo “Itahiwacu Bruce 001”, agaragaza ko uyu muhanzi amufitiye umwanya wihariye.
Ni igikorwa yakoze mu rwego rwo gushimangira urukundo n’ubufana afitiye Bruce Melodie, dore ko amaze iminsi agaragaza ko nta wundi muhanzi ashyira imbere ye.
Minister_Pirate kandi akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya Bruce Melodie, cyane cyane mu bitaramo uyu muhanzi yakoreye mu Rwanda, birimo ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ yakoranye na The Ben.
Iyi tatuwaje yongeye kuba ikimenyetso kigaragaza uburyo Minister_Pirate ashyigikira Bruce Melodie, ndetse n’uburyo uyu muhanzi ari mu bo afana cyane.



