
Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Nandy, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko hari umwuka mubi hagati ye na mugenzi we Zuchu, ashimangira ko nta mpamvu ifatika yatuma bombi bangana.
Nandy yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso byatumye bamwe mu bakunzi b’umuziki wa Tanzania bakeka ko umubano we na Zuchu waba warazambye.
Aba bahanzi bombi bamaze igihe bagaragaza ko ari inshuti kandi ko bakorana neza, gusa hari abatangiye kubibazaho nyuma y’uko batagaragaye kenshi bari kumwe, by’umwihariko mu bikorwa bya muzika.
Nandy yavuze ko kuba atagaragara kenshi ari kumwe na Zuchu bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko batumvikana, kuko buri wese afite ibikorwa bye n’ubuzima bwe bwite.
Ati: “Nta mpamvu dufite yo kwangana kuko buri wese ari kubona ibyo aharanira mu muziki we hano muri Tanzania.”
Nandy kandi yavuze ko umubano we na Zuchu ushingiye ku kuba bombi ari abahanzi bakomeye kandi basangiye byinshi mu rugendo rwa muzika.
Yavuze ko hari igihe abahanzi bashobora kutagaragara bari kumwe cyangwa ntibakore ibintu byinshi bafatanyije, ariko ibyo bidahita bisobanura ko bafitanye ikibazo.
Nandy yanagarutse ku mubano we n’umuhanzi Billnass, ndetse n’uwa Zuchu na Diamond Platnumz, avuga ko kuba abo bombi basanzwe bafitanye umubano ukomeye na byo byatumye we na Zuchu barushaho gukorana no kugirana ubucuti.
Yashimangiye ko nta ntambara iri hagati yabo, ahubwo ko ari abantu bakuru bazi ibyo bashaka kugeraho mu muziki kandi buri wese akomeje urugendo rwe.



