
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Amavubi U20, yatangiye urugendo rwayo mu irushanwa rya CECAFA U20 nyuma yo kwerekeza muri Tanzania, aho iri rushanwa rizabera.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda, aho u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Tanzania ndetse na Ethiopia.
Mbere yo guhaguruka, Amavubi U20 yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Sudan U20 mu rwego rwo gukomeza kwitegura iri rushanwa. Umukino wa mbere warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, mu gihe uwa kabiri warangiye ari ubusa ku busa.
Umuyobozi wa Delegasiyo y’u Rwanda yagiye muri Tanzania, akaba na Komiseri Ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Eng. Niyitanga Désire, yavuze ko urugendo rwagenze neza kandi ko nta muntu wagize ikibazo mu nzira.
Yavuze ko abakinnyi bageze muri Tanzania biteguye guhangana n’amakipe bazahurira muri iri rushanwa.
Amavubi U20 acumbitse kuri Royal Village Hotel i Dar es Salaam, aho yakomeje imyiteguro yayo mbere yo gutangira imikino.
Iyi kipe itozwa na Cassambungo Andre, ikaba yari imaze ibyumweru bibiri yitegura iri rushanwa, mu rwego rwo gutegura abakinnyi no kubafasha kugera ku rwego rushimishije mbere yo gutangira imikino.
Umukino wa mbere w’Amavubi U20 uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, aho azahurira na Tanzania kuri Uhuru Stadium i Dar es Salaam.
Tanzania ni yo yakiriye iri rushanwa ndetse ikaba ari na yo ifite igikombe giheruka. Umukino uteganyijwe gutangira saa moya z’ijoro ku isaha ya Kigali.






