
Umuhanzi w’Umurundi, Jean-Pierre Nimbona uzwi nka Kidum Kibido Kibuganizo, yatangaje ko yiteguye gufasha Abanyarwanda n’Abarundi bagowe no gukorera muri Kenya, ndetse avuga ko imodoka ye ishobora gutwara abantu 11 yayitanga mu kubafasha gutaha.
Kidum yabivuze nyuma y’amabwiriza mashya arebana n’abanyamahanga bakorera muri Kenya, by’umwihariko abakora ubucuruzi buto. Perezida William Ruto yasabye abanyamahanga guharira Abanya-Kenya ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse.
Uyu muhanzi yavuze ko adasobanukiwe impamvu Abanyarwanda n’Abarundi bakwiye kugirwaho ingaruka, abaza niba kugurisha ibintu birimo icyayi n’amandazi ari icyaha.
Yagize ati: “Abarundi n’Abanyarwanda bakoze iki gituma bafatwa muri ubu buryo? Ese kugurisha icyayi n’amandazi ni icyaha?”
Kidum kandi yasabye ambasade n’abayobozi bireba kugira icyo bakora, kugira ngo Abanyarwanda n’Abarundi bari mu bibazo bafashwe gutaha mu cyubahiro.
Ati: “Mfite imodoka itwara abantu 11, kandi niteguye kuyishyira ku bw’umuntu wese uyikeneye kugira ngo idufashe gutahukana abacu mu gihugu.”
Ibi bije mu gihe Abarundi benshi bamaze iminsi basaba ubufasha bwo gutaha, nyuma y’amabwiriza mashya ya Kenya asaba abanyamahanga kubona ibyangombwa bibemerera gukorera muri icyo gihugu mu gihe cy’iminsi 90.






