
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, François Chris, yatangaje ko ari gutegura gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Imana Yacu”, igamije gukomeza guhumuriza abantu no kubibutsa ko Imana ikiri hafi yabo kandi ko ikora.
François Chris avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje nyuma yo kubona abantu benshi batangiye gutakaza icyizere kubera ibibazo n’ibitagenda neza bahura na byo mu buzima.
Ati: “Nuko nari maze iminsi mbona abantu bakomeje kwitera icyizere kubera ibitagenda neza. Rero nongera kubibutsa ko dufite Imana yo kwizerwa.”
Yasobanuye ko izina “Imana Yacu” rifite ubutumwa bwihariye, kuko risobanura ko nta kindi umuntu akwiye kwirata cyangwa kwiringira kurusha Imana.
Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa nyamukuru yifuza kugeza ku bazumva iyi ndirimbo ari ukubahumuriza no kubibutsa ko Imana ihari, ikora ndetse ko no mu bihe bikomeye umuntu adakwiye kuyitera umugongo.
François Chris kandi avuga ko igihariye muri iyi ndirimbo ari uko ubutumwa bwayo buri wese ashobora kwisanzuramo, cyane ko ishingiye ku buzima busanzwe abantu benshi banyuramo.
Ati: “Yego ishingiye ku byambayeho, ariko hari n’abandi benshi byabayeho ndetse nabo bikibaho.”
Uretse ubutumwa bukomeye buyirimo, “Imana Yacu” izazana impinduka mu buryo François Chris asanzwe akoramo umuziki. Avuga ko iyi ndirimbo izaba itandukanye n’izindi yakoze, haba mu miririmbire ndetse no mu micurangire.
Ati: “Ni indirimbo yo kubyina cyangwa ibyinitse, bitandukanye n’izindi nagiye nkora.”
François Chris asanzwe azwi cyane mu njyana y’umwimerere ya Kiliziya, ariko avuga ko muri iyi ndirimbo abafana be bagomba kwitega ikintu gishya.
Ati: “Icyo bakwitega ni impinduka mu miririmbire ndetse no mu micurangire, kuko bari basanzwe banzi mu njyana y’umwimerere ya Kiliziya, ariko hari byinshi bizahinduka muri iyi ndirimbo.”
Uyu muhanzi avuga ko kugira ngo umuntu agere ku rwego rwo gutanga ubuhamya, hari igihe aba agomba kubanza kunyura mu bihe bikomeye.
Ati: “Iyo uzaba ukomeye ugomba kunyura mu bikomeye, kugira ngo uzabone ubuhamya uzavuga muri bya bihe.”
François Chris ateganya ko “Imana Yacu” izaba yamaze kugera hanze mu Kwakira 2026, akaba asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi muri uru rugendo rushya rw’umuziki.
Avuga ko intambwe ya mbere mu kugeza ubutumwa bw’iyi ndirimbo ku bantu ari ugusenga, ariko ko azanifashisha inshuti, abavandimwe ndetse n’itangazamakuru.
“Imbere na mbere ni ugusenga, ikindi ni ukwifashisha inshuti n’abavandimwe harimo n’itangazamakuru,” François Chris.
“Imana Yacu” ni umwe mu mishinga mishya iri mu rugendo rwo gutegura album ye yise “Inyenyeri Iyobora”, umushinga avuga ko ukomeje gutera imbere.
François Chris yifuza ko iyi ndirimbo izasigira abayumva ubutumwa bwo kurushaho kwiringira Imana, gutsinda ubwoba no guhangana n’intambara z’umwuka, ndetse no gukomeza kuba hafi y’urugendo rwo gufasha Yezu gukiza isi.
Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Ishimwe”, “Abana Bawe”, “Nisangiye Yezu”, “Undekuye Nagwa”, “Inyenyeri Iyobora” ndetse na “Sangwa” aherutse gushyira hanze.
Usibye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, François Chris yanigeze gukora indirimbo ijyanye na Etincelles FC, ikipe ikunzwe cyane mu karere ka Rubavu, akaba avuga ko yayikoze nk’umufana wayo ndetse n’ikipe afata nk’iyo mu rugo.
REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO YA FRANCOIS CHRIS AHERUTSE GUSHYIRA HANZE IGAKUNDWA NA BENSHI



