
Umudepite wa Gabon, Augustin Lobelle Yembi, wafungiwe mu Rwanda akekwaho gukorera urugomo umukozi wa Sosiyete y’indege ya RwandAir, yarekuwe asubira mu gihugu cye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Gabon yatangaje ko uyu mudepite yafashwe ku wa 3 Nzeri 2026, ubwo yari anyuze mu Rwanda mu rugendo, nyuma y’ikibazo cyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Augustin Lobelle Yembi arimo gukubita urushyi umwe mu bakozi ba RwandAir, mu gihe abandi bantu bari hafi bageragezaga gukemura ikibazo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Gabon yavuze ko uyu mudepite yamaze iminsi afunzwe kubera iki gikorwa, mbere y’uko inzego z’u Rwanda zemera ko ava mu gihugu ku wa 6 Nzeri 2026.
Umuyobozi muri iyo Minisiteri, Marie Edithe Tassyla-Ye-Doumbeneny, yavuze ko icyemezo cyo kumurekura cyafashwe hashingiwe ku mubano mwiza n’ubuvandimwe hagati ya Gabon n’u Rwanda, ndetse n’ubucuti buri hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi, Paul Kagame na Brice Clotaire Oligui Nguema.
Ati: “Kubera ubudasa bw’umubano w’ubuvandimwe hagati ya Repubulika ya Gabon na Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’ubucuti bukomeje gushimangirwa hagati y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na mugenzi we Oligui Nguema, u Rwanda rwemereye Augustin Lobelle Yembi kuva ku butaka bw’u Rwanda.”
Gabon yatangaje ko uyu mudepite azashyikirizwa inzego z’ubutabera z’iki gihugu akimara kugera i Libreville, kugira ngo akurikiranwe ku bikorwa ashinjwa.
Augustin Lobelle Yembi yari yanyuze i Kigali mu gihe yari mu rugendo, ariko ikibazo cyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyatumye afatwa n’inzego zishinzwe umutekano.






