
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda akaba n’umuvandimwe wa nyakwigendera Jay Polly, Uwera Jean Maurice, yunamiye uyu muraperi ukomeye umaze imyaka itanu yitabye Imana, avuga ko kuva agiye Isi yahindutse.
Kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, hashize imyaka itanu umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana, urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi b’umuziki Nyarwanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Jay Polly yitabye Imana ubwo yari akuwe mu Igororero rya Mageragere ajyanwa ku Bitaro bya Muhima, aho yaguye.
Mu butumwa bwo kumwunamira, mukuru we Uwera Jean Maurice yamwifurije gukomeza kuruhukira mu mahoro, avuga ko kuva Jay Polly yitabye Imana Isi itakimeze nk’uko yari isanzwe.
Yagize ati: “Komeza uruhukire mu mahoro muvandi, Isi ntabwo ikimeze nk’uko yahoze kuva wagenda.”
Uwera Jean Maurice ari kumwe n’abandi bo mu muryango we, basuye aho Jay Polly ashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo, mu rwego rwo kumwibuka no kumwunamira ku myaka itanu ishize yitabye Imana.
Iki gikorwa cyamaze iminota itarenga 15, aho buri wese wo mu muryango yageneye ubutumwa nyakwigendera Jay Polly, mbere y’uko basoza bashyira indabo ku mva ye.




