
Umuyobozi w’Ishyaka Ritavuga Rumwe n’Ubutegetsi muri Uganda, Dr. Kizza Besigye, ari kwitabwaho n’Abaganga mu gice cy’abarembye cyane (ICU) mu bitaro, nk’uko byatangajwe n’umugore we ndetse n’abaganga ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Mu bihe byabanje, Umuryango w’Abibumbye (Loni) wanenze ibikorwa bikomeje gukazwa byo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.
Besigye w’imyaka 70 afunzwe, akurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi bwo kugambanira igihugu, ashinjwa umugambi wo guhirika Perezida Yoweri Kaguta Museveni, uri ku butegetsi kuva mu 1986.
Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu, Besigye yanze kunganirwa n’abanyamategeko yashyiriweho na Leta. Yagaragazaga uburakari kubera ko abanyamategeko yari yihitiyemo bari babujijwe kumwunganira, maze ahita yitura hasi.
Umugore we, Winnie Byanyima, uyobora ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), yanditse ku rubuga X ati:
“Yajyanywe mu gice cy’abarembye cyane (ICU) mu Bitaro bya Mulago i Kampala. Yatawye ubwenge, ntashobora kuvuga kandi nta n’ubwo yitabira ibimukorerwa nubwo byaba bibabaza.”
Umuvugizi w’Ibitaro bya Mulago, Gladys Baligonzaki Kajura, yemeje aya makuru, avuga ko Besigye yakiriwe muri ICU ku mugoroba wo ku wa Gatatu kandi ko abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo bamuvure, ariko ntiyatangaje ibisobanuro birambuye ku buzima bwe.
Umwe mu baganga utifuje gutangaza amazina ye yavuze ko Besigye yagejejwe kwa muganga “ameze nabi cyane” kandi atemera ibyo bamukorera.
Besigye, wahoze ari umuganga bwite wa Perezida Museveni, amaze imyaka irenga 25 ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, ibintu byatumye akunze guhura n’igitutu cya Leta.
Mu mwaka wa 2024 yashimuswe ari muri Kenya, nyuma aza kongera kugaragara muri Uganda aho yabanje kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare mbere y’uko dosiye ye yimurirwa mu rukiko rwa gisivili.
Mbere y’uko agwa hasi, umwe mu banyamategeko bamwunganiraga, Erias Lukwago, wahoze ari Meya wa Kampala, yari yatawe muri yombi. Undi munyamategeko, Martha Karua, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Kenya, we yabujijwe kwinjira muri Uganda.
Mu mezi ashize, Uganda yakajije ibikorwa byo gufunga no gutoteza abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamategeko ndetse n’itangazamakuru ryigenga.
Ku wa Kane, urukiko rwongeye kwanga kurekura Lukwago by’agateganyo. Yashimuswe iwe n’abasirikare, ashinjwa kutamenyekanisha icyaha cy’ubugambanyi. Muri Nyakanga yavuze ko gukomeza gufungwa kwe bisa no gucirwa urwo gupfa kuko asanzwe arwaye indwara zikomeye zifata ibihaha n’umugongo. Ariko urukiko rwavuze ko nta cyemezo cya muganga cyerekana ko atashobora kuvurirwa muri gereza.
Kuva yafungwa, Besigye amaze kujyanwa mu bitaro inshuro eshatu. Muri Gashyantare 2025 yajyanyweyo nyuma yo kwiyiriza ubusa, ndetse yongeye kujyanwayo no mu ntangiriro z’uyu mwaka. Umugore we yakomeje kunenga uburyo afungiwemo, abwita ubunyamaswa ndetse avuga ko hari umugambi wo kumwica.
I Genève, Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yavuze ko gukaza igitutu ku batavuga rumwe n’ubutegetsi biri kujyana no gusenyuka kw’ubutegetsi bugendera ku mategeko, kwinjiza igisirikare mu nzego za gisivili no kugabanya ubwisanzure bw’abaturage.
Yagize ati:
“Ntewe impungenge n’uko ubutegetsi bukomeje kwibasira umuntu wese ugaragaza ibitekerezo bitandukanye n’ibyabwo, ndetse bugakomeza kugabanya uburenganzira n’ubwisanzure bw’ibanze bw’abatuye Uganda. Abagerageza kuvuga icyo batekereza baracecekeshwa.”
Ibiro bye byavuze ko kuva Perezida Museveni w’imyaka 81 yongeye gutorerwa manda ya karindwi muri Mutarama, ibikorwa byo gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi byarushijeho kwiyongera.
Nk’uko amakuru ya Loni abigaragaza, nibura abayobozi n’abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi 50, abarwanashyaka batanu baharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru batanu bakorewe ihohoterwa ririmo gushimutwa, iyicarubozo n’ifatwa nabi.
Loni yanavuze ko kuva muri Mutarama, imiryango 10 ikomeye ya sosiyete sivili yahagaritswe, indi igashyirwa mu igenzura rikomeye ndetse igatotezwa. Yanagaragaje ko igisirikare kirushaho kwinjizwa mu nzego za gisivili, mu gihe ibitangazamakuru bimwe na bimwe byabaye ngombwa ko bihagarika ibikorwa byabyo by’igihe gito kubera igitutu.







