
Abari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda barimo abahanzi n’abashoramari muri uru rwego bahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe umusanzu batanga mu iterambere ry’lgihugu n’uburyo bakoresha impano zabo mu gutanga ubutumwa bwubaka.
Mu biganiro bakoze kuri uyu wa Kabiri, bagaragaje ko bagomba kugira uruhare mu guhanga n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bisubiza benshi inyuma nyamara bari abanyempano.
SOMA:Abahanzi baceceka batumye imyidagaduro idashyuha-Bruce Melodie
Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’lterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsazimana, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, ndetse n’Umuvugizi w’Urwego rw’lgihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry.
Abarimo umushoramari Karomba Gael uzwi nka Coach Gael mu ijambo rye yavuze umuhanzi ukoresha ibiyobyabwenge bigora kumushoramo imari mu buryo bwose. Umuhanzikazi Butera Knowless we yavuze kurwanya ikoreshwa ryabo bigomba kuba ibya buri wese.





