
Urubuga rwa YouTube rwashyizeho uburyo bwemerera abarukoresha batishyura, kuba bashobora gukomeza kureba amashusho bashaka igihe baruvuyeho bari gukora ibindi kuri telefoni zabo.
Mu minsi micye ishize benshi mu bakoresha urubuga rwa YouTube, batangurwaga no kuba bari kureba amashusho, bajyaga mu yandi ma-applications ya telefoni bagatungurwa no kuba ibyo barebaga bigikinika.
Ubu buryo buzwi nka “Play in Background” bwari busanzwe bukora gusa ku bantu bishyura kuri YouTube (YouTube Premium Users).
Guhera mu ntangiriro za Gicurasi 2026, rero uru rubuga rwa mbere ku Isi mu kureberwaho amashusho rwashyize igorora abantu bose ku buryo ubasha gukomeza kureba amashusho yo kuri YouTube nyamara iri no gukoresha izi ‘applications’ za telefoni.







