
Siga Rwanda yateguye iserukiramuco rya Siga Fest yashimiye ibyamamare bitandukanye birimo Bruce Melodie, Rocky Kimomo, Christopher, Phil Peter, Irene Murindahabi, Junior Rumaga, Clapton Kibonke, Titi Brown, David Bayingana, Fuadi, Juno Kizigenza, Sankara na Rumaga Junior uhagarariye Siga Rwanda n’abandi.
Uyu umugoroba wari uwo gushimira abagize uruhare mu itegurwa rya Siga Art festival yabereye i Huye no gutegura Siga Art Festival ya 2027, Junior Rumaga yanafunguye kumugaragaro Hotel Eza abereye umuyobozi.
Muri uyu mugoroba kandi baboneyeho kandi gutungura umusobanuzi wa filime Junior Giti wari urimo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 34 y’amavuko.
Umusizi Junior Rumaga washinze Siga Art Rwanda akomeje gukorana cyane n’ibyamamare mu bikorwa by’umuziki ndetse no hanze yawo.






