
Umuhanzikazi Spice Diana, yagaragaye mu makimbirane nyuma yo gusaba ko yishyurwa amafaranga asigaye ku byo yari yemerewe akiri ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye mu karere ka Bukomansimbi.
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo “Siri Regular” yahagaritse igitaramo cye ahamagara umuyobozi w’aho cyabereye n’uwateguye igitaramo, abasaba ko bamwishyura amafaranga asigaye mbere yo gukomeza kuririmba.
Mu gikorwa cyatunguranye benshi bari bitabiriye igitaramo, Spice Diana yavuze ko ashobora kugenda ajyanye n’ibikoresho by’amajwi (sound speakers) by’aho igitaramo cyabereye, mu gihe atishyuwe amafaranga ye yose, avuga ko ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma yumvikana n’abateguye igitaramo.
Aganira n’abari aho, yisobanuye avuga ko ibyo yakoze byaturutse ku bushake bwo gukora kinyamwuga no kubahiriza inshingano ze.
SOMA:Spice Diana yasohoje isezerano rya Minisitiri Nduhungirehe
Yagize ati “Ndi umugore utuje, woroshye kandi utekereza, kuko nakuriye mu buzima bugoye bwo kuba muri ghetto, nderwa n’umubyeyi umwe Mama wanjye. Ndi umuntu wiyubaha cyane bitewe n’uko umfata.”
Yakomeje agira ati “Ubu ngiye kugenda njyanye n’izi speakers kuko nshaka amafaranga yanjye asigaye. Mfite abakozi n’abana nitaho bagomba kubona ibyo kurya. Nakoresheje lisansi nza hano, kandi aka ni akazi kanjye.”
Uyu muhanzikazi yashimangiye ko kuririmba ari wo mwuga we umutungira, kandi ko abahanzi bagomba guhabwa amafaranga yabo uko bikwiye.
Ibi byakuruye impaka zitandukanye, aho bamwe bavuga ko Spice Diana ashobora kuba atangiye guhura n’ibibazo mu mwuga we nyuma yo gutandukana n’uwari umujyanama we Roger Lubega, kuko mbere amakimbirane ajyanye no kutishyurwa atakundaga kumvikana kuri we.




