
Mu Karere ka Ruhango mu gice cy’Amayaga, ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ruherereye i Kinazi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abazize Jenoside bo mu mirenge ya Kinazi na Ntongwe.
Ni igikorwa cyabaye hagati ya tariki 25-26 Mata 2026, ahabanje kuba umugoroba wo kwibuka ndetse n’umunsi nyirizi w’ibikorwa rusange byo kwibuka no gushyingura imibiri yabonetse.
Imibiri mishya 35 yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro, yiyongera ku mibiri 63,293 isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso.
Abarokotse Jenoside bo muri ako gace bagaragaje ko bashimira cyane RPF-Inkotanyi yahagaritse Jenoside ikanarokora Abatutsi bicwaga.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. NKURIKIYINKA Christine wifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abatuye mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi muri rusange.










