
Ikipe ya Rayon Sports yamaze guhagarika Aziz Bassane kubera imyitwarire mibi ndetse imusaba ibisobanuro bihagije aho ashinjwa ibikorwa byo hanze y’ikibuga birimo kujya mu bagore no kunywa ibisindisha akica akazi.
Nyuma y’iminsi bivugwa ko hari abakinnyi usanga bibera hanze y’ikibuga bagahora mu bagore n’ibisindisha aho mu majwi hashyirwagamo na Aziz Bassane kuri ubu Rayon Sports yamaze kumuhagarika nubwo itaratangaza ku mugaragaro icyatumye ahabwa ibihano gusa bikaba bivugwa ko aribyo yazize.
Aziz Bassane n’umwe mu bakinnyi buriwese yarebaga akabona ko yasubiye inyuma aho bagendaga bamushinja guha umwanya munini igitsinagore ndetse no kurara mu kabari ubu hakaba hibazwa niba aribyo ikipe ya Rayon Sports yashingiyeho imuha ibihano.
Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu ifite urugamba rwo guhatanira ibikombe bibiri birimo icya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro igeze muri 1/2 iyi mikino yose ikaba igomba kuyikina idafite Aziz Bassane kugeza igihe ibihano yahawe bizarangirira.



