
Peter Okoye uzwi nka Mr P akaba impanga ya Rude Boy bombi bahoze bafite itsinda rya P-Square, yamaze guhindura itariki ye y’amavuko avuga we azajya abara ko yavutse tariki 30 Ugushyingo bitandukanye n’itariki bavukiyeho ya 18 Ugushyingo 1981.
Uyu muhanzi kandi wari uzwiho cyane kuba ari umubyinnyi mwiza muri P-Square, yavuze ko n’abazajya bamuha impano ku munsi wari usanzwe uzwi bavukiyeho, atazajya azakira.
Mr P kandi yiyamye abantu abamenyesha ko adashaka kuzakira impano cyangwa se ubutumwa bumwifuriza isabukuru kuri 18 Ugushyingo.
Itsinda rya P-Square ryamamaye guhera mu myaka ya za 2000 kugeza mu 2010, nyuma baje gutandukana buri wese afata izina rye ndetse batangira no gukora imiziki batakiri itsinda.
SOMA:Rihanna yahaye impano y’inzu umwarimu wamuguriye inkweto yambaye ibirenge
Mu 2015 amakimbirane yaje guhoshwa na mukuru wabo witwa Jude Okoye gusa mu 2017 biyemeze gutandukana burundu buri wese atangira urugendo rushya.
Aba bagabo bombi mu Ugushyingo 2021 bongeye kwiyunga banakora ibitaramo gusa n’ubundi umubano wabo ntiwakomeza kumera nka mbere.







