
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM Rusine Patrick yatangaje ko ubwo mama we yakundaga gutega amafaranga abakozi baje gukora iwabo ngo barebe ko bafite ingeso yo gukorakora yigeze kwirukanisha umukozi wo murugo iwabo bamushinja kwiba amafaranga kandi ariwe wayibye.
Rusine yatangaje ko kugirango mama we asuzume umukozi ko atagira ingeso yo gukorakora yakundaga kubatega amafaranga ahantu hihishe kuburyo byagaragaraga ko yayibagiwe ubwo umukozi wayibaga yabaga abuze akazi .
Gusa nubwo uwo wari umutego wo gusuzuma abakozi ngo Rusine nawe iyo yayagwagaho ntiyayasigaga ibyo bikaba byaratumye hari n’umukozi bigeze kwirukana azira ko yibye amafaranga kandi ayo mafaranga ari Rusine wayibye.
Ikiganiro Anita pendo akorana na Rusine ni kimwe mu biganiro bikunzwe kubera ko usanga akenshi higanjemo urwenya.





