
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byahuriyemo ya 12 ya Komisiyo ihuriweho igamije kwiga uko ubufatanye bwabyo bwarushaho kwaguka.
Itsinda ryavuye mu Rwanda riyobowe na Teta Gisa Rwigema umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Benshi mu banya-Uganda barimo na Minisitiri w’Intebe wungirije Rebecca Alitwala Kadaga, ibitangazamakuru birimo na ChimpReports, ndetse n’abandi batanze ubutumwa bwabo berekana ko bishimiye kwakira umukobwa wa nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema Intwari y’Imanzi y’u Rwanda ndetse unafatwa nk’intwari ya Uganda kubera uruhare yagize mu kubohora iki gihugu.
SOMA:U Rwanda na Uganda byahuriye mu nama
Iyi nama iri guhuza u Rwanda na Uganda ndetse Teta Gisa Rwigema yagiye ayoboye itsinda rihagarariye u Rwanda, izaba kuva tariki 20 kugeza 22 Mata 2026, ikaba iri kubera i Kampala muri Hoteli Mestil.









