
Umuhanzikazi wo muri Uganda Lydia Jazmine, yanyomoje abavugako atabanye neza na Rema Namakula nyuma y’imyaka itatu amaze ashinjwa kugira uruhare mu isenyuka ry’urugo rwe.
Ku mugoroba wa tariki 26 Nyakanga 2026, nibwo Lydia Jazmine yagiranye ikiganiro na Sanyuka TV, maze avuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Rema, nubwo hashize imyaka myinshi bivugwa ko barebana ay’ingwe ndetse bitashoboka ko bakorana indirimbo.
Yagize ati: “Mfitanye umubano mwiza na Rema Namakula. Nta kibazo na kimwe dufitanye nubwo hari abagiye babivuga ukundi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagerageje kuduteranya no guteza umwuka mubi hagati yacu, ariko ibyo ntibyigeze bishoboka.”
Lydia Jazmine amaze imyaka myinshi ashinjwa na bamwe mu baturageba Uganda kuba yaragize uruhare mu gutandukana kwa Rema Namakula na Eddy Kenzo, ari we akaba yarakomeje guhakana yivuye inyuma.
Mu Gushyingo 2023, nibwo Lydia Jazmine yatangiye gushinjwa n’abakurikira imyidagaduro muri Uganda kugira uruhare mu itandukana rya Rema Namakula na Eddy Kenzo.
Lydia atangaje ibi nyuma y’uko aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ameenallah,” yasohotse muri Gicurasi 2026.
Lydia Jazmine yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Masuuka,” “Kapeesa,” “Kindekere’ ‘Sawa Sawa’ n’izindi.





