
Mbere y’uko bataramira Lugogo Cricket Oval ku wa 30 Ukwakira 2026, The Ben na Diamond Platnumz bazabanza guhura byihariye n’abatunze agatubutse muri Kampala Marriott Hotel.
Ni ibirori bizaba ku wa 29 mbere y’amasaha macye ngo igitaramo nyirizina bazakora hizihizwa imyaka 10 ya Comedy Store, kibe.
Diamond, The Ben, DJ Lil Stunner (Sheila Gashumba) n’uwitwa Myko Ouma bazabanza gutaramira abafite “Isente” nyinshi (Amafaranga) kuko ameza ari uguhera kuri miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda.
SOMA:Isomo rikomeye Bruce Melodie akwiye kwigira kuri The Ben
Iyi hoteli nshya ya Marriott i Kampala iri gutanga amafaranga ku byamamare ngo biyikoreremo kugira ngo ikomeze gukurura abakunzi n’abakiriya kuko binavugwa ko iherutse guha Zari The Bosslady miliyoni zirenga 59 Rwf ngo ahakorere ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.




