
Umuhanzi Safi Madiba uri mu rugendo ruva muri Canada aza mu rugo iwabo mu Rwanda, aritegura no gushyira hanze album ye ya kabiri yise “222”.
Safi mu Rwanda azaba afite imishinga myinshi irimo n’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival azataramiramo we na bagenzi be bahora muri Urban Boyz. Ni igitaramo kizabera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.
SOMA:Yampano yakumbuje Abanyarwanda Urban Boyz
Aba bahanzi bahoranye muri Urban Boyz, Safi Madiba, Nizzo Kabos na Humble Jizzo, bazaririmba muri iki gitaramo gisoza Iwacu Muzika ya 2026 nka bamwe mu batwaye Guma Guma SuperStar.
Abanyarwanda benshi bibazaga niba bazongera kubona Urban Boyz bataramira hamwe nyuma y’uko batandukanye, gusa kuri iyi nshuro aba bahanzi bombi bari gutanga ibimenyetso bihamye ko bazaba bari kumwe i Rubavu mu ntangiriro za Kanama.




