
Mu burasirazuba bwa Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Gipupu hagabwe igitero gikomeye cyasize bamwe bahasize ubuzima.
Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, amakuru aturuka mu gace ka Gipupu, muri Teritwari ya Mwenga, Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko habaye igitero gikomeye cyagabwe na drone itaramenyekana, cyibasiye ibirindiro byari birimo abasirikare b’u Burundi bafatanyije n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR.
Amakuru yatanzwe n’abaturage batuye muri ako gace avuga ko icyo gitero cyateje igihombo gikomeye mu basirikare bari bahari, aho bivugwa ko abantu benshi bahise bahasiga ubuzima. Icyakora, kugeza ubu nta mubare wemejwe n’inzego z’ubutegetsi cyangwa iza gisirikare.
Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Haraye habaye ibintu bidasanzwe. Drone yateye ibisasu ahari abasirikare benshi b’u Burundi bari muri Gipupu. Benshi bahise bahasiga ubuzima.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko Gipupu yari yafashwe na MRDP-Twirwaneho mu cyumweru gishize, ariko nyuma uwo mutwe uza kuhava nta mirwano ibaye. Ibyo byatumye abasirikare b’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’abarwanyi ba FDLR bongera kwisuganyiriza muri ako gace mbere y’uko icyo gitero cya drone kibibasira mu masaha y’ijoro.
Undi muturage waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko icyo gitero cyari gifite ubukana budasanzwe.
Yagize ati: “Drone yaraye irashe mu Gipupu nabi cyane. Hari abavuga ko nta musirikare w’u Burundi warokotse muri icyo gitero, naho niba hari bake bararokotse, bahungiye mu mashyamba yerekeza mu gace ka Mwenga.”
Amakuru kandi akomeza gutangazwa n’abatuye muri ako gace avuga ko MRDP-Twirwaneho ariyo iri kugenzura aka gace ka Gipupu, nyuma y’uko ingabo z’u Burundi zivuye muri ako gace kubera icyo gitero cyaraye kihagabwe.






