Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Prosper Nkomezi yakoze mu ibanga n’umugore we Retina, nyuma baza gushyira hanze amafoto yaburanze.
Ubukwe bwabo bwabaye mu mpera za Werurwe, butumirwamo imiryango yabo ndetse n’inshuti gusa ikijyanye no gutangaza amakuru yabwo buba ntibyari muri gahunda.
Prosper Nkomezi yasabye anakwa umukunzi we Retina Nkurunziza mu mpera z’ukwezi gushize tariki 29 Werurwe 2026, icyakora bahitamo kubigira ibanga.
SOMA:Inkuru ya Prosper Nkomezi na Miss Muheto yashyizweho akadomo
Kuri ubu, amakuru akavuga ko Prosper Nkomezi yimukiye muri Amerika asanze umugore we Retina ahitwab i Des Moines mu Murwa Mukuru wa Leta ya Iowa.
Uyu muhanzi nyuma yo kwimukira muri Amerika yahise anateguza ibitaramo azahakorera bizenguruka Leta zitandukanye muri iki gihugu.




