
Mu ijiro ryakeye ryo ku wa Gatandatu muri Kigali Universe, habereye igitaramo cya Oldeis Music Festival’ cyasize benshi batunguwe n’imyambarire y’abacyitabiriye by’umwihariko ibyamamare.
Ni igitaramo cyari kibaye ku nshuro ya 7 aho abitabiriye iki gitaramo bacurangirwa n’abavanzi b’imiziki batandukanye (Dj) ndetse n’abaririmbyi batandukanye baririmba ijyana zitandukanye ariko ziganjemo indirimbo zo hambere.
Abitabira iki gitaramo biyibutsa ibihe byo hambere binyuze mu ndirimbo ndetse no mu myambaro aho buri wese yambara uko abishaka ndetse akisanisha n’umuhanzi ashaka wamunyuze mu myaka yo hambere.
Muri iki gitaramo cyaraye kibereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2026, umuherwe Coach Gael we yari yahisemo kwisanisha n’umuhanzi w’umunya-Jamayika witwa Bob Marley, uyu akaba yari umurimbyi mwiza umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi wa Gitari.
Abitabiriye iki gitaramo kuri iyi nshuro basusurukijwe na bakabuhariwe mu kuvanganga imiziki aribo Dj Ry, Dj Nano, Dj Infinity ndetse na Dj Fresh Freddie.
Ntiwakwibagirwa kandi ko abitabiriye iki gitaramo baririmbiwe n’umuhanzi ukomoka muri Kenya witwa Wyre abinyujije mu ndirimboze zitandukanye zirimo She say That, Nakupenda Pia ndetse n’izindi.








