
Nyuma yo gutandukana n’umugore bari barakundaniye muri Pologne, umuhanzi Lil G yemeje ko yongeye kubona urukundo rushya, aho ubu ari mu rukundo n’inkumi y’i Kigali yitwa Isimbi Kevine.
Lil G yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyize hanze amafoto agaragaza uyu mukobwa, aca amarenga y’uko hagati yabo hari umubano w’urukundo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’iyi nkumi, anavuga ko yamusimburiye umugore w’umuzungu bari barakundanye.
Ati: “Uyu ni we wakuyemo wa muzungu, ubu ndaryohewe!”
Uyu muraperi wari umaze igihe atuye i Burayi, mu minsi ishize yari yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo, aho byavugwaga ko yari asigaye akundana n’umugore banabanaga, nubwo bari batarakora ubukwe.
Kuva mu 2022, ubwo Lil G yimukiraga muri Pologne, yatangiye kujya avugwa mu nkuru zijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo, nubwo yakundaga kubigira ibanga.
Mu 2025, ni bwo Lil G yemereye IGIHE ko yari ari mu myiteguro yo gukora ubukwe na Emilia Mieczkowska, umugore ufite abana babiri babanaga.
Icyakora, muri Werurwe 2026, Lil G yemeje ko yatandukanye n’uyu mugore. Icyo gihe yavuze ko yiteguraga gutaha mu Rwanda, kuko yari akumbuye umuryango we, inshuti n’abavandimwe.
Muri Mata 2026, Lil G yatashye mu Rwanda avuye i Burayi, ari na bwo yahuriye n’inkumi Isimbi Kevine, ubu yemeza ko bari mu rukundo.
Lil G ni umwe mu bahanzi batangiye gukora umuziki bakiri bato. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Nimba Umugabo’, ‘It’s OK’, ‘Agaciro’ n’izindi nyinshi.



