
Umuhanzi wo muri Nigeria,Kizz Daniel, yatangaje impamvu yatumye afata akaruhuko mu bikorwa by’umuziki, ahakana ko atari ukubera gutegura album nshya.
Kizz Daniel yabivuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, asubiza umufana wari umubajije niba yaba yarahagaritse ibijyanye n’umuziki kubera ko ari kwita cyane kuri album nshya.
Uyu muhanzi yavuze ko icyatumye afata akaruhuko ari urupfu rwa nyina, wapfuye muri uyu mwaka, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye ku buryo atahise akomeza ibikorwa bye by’umuziki nk’uko bisanzwe.
Yagize ati:Nafashe akaruhuko kubera urupfu rwa Mama, si kubera album. Namubuze uyu mwaka, ariko ngomba gukomeza kubera abandi bagize umuryango.”
Ibi bije nyuma y’uko Kizz Daniel yari amaze igihe atagaragara cyane mu bikorwa by’umuziki.
Kizz Daniel kandi aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa “Holy Romance” yagiye hanze mu mezi icyenda ashize.



