
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’uko abacuruzi n’abashoramari babonye ko ibyago by’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakongera kugaba ibitero kuri Iran byagabanutse.
Ibi byabaye nyuma y’uko Amerika itangaje ko ishobora gushyiraho ibihano bikomeye by’ubukungu kuri Iran, aho gukomeza inzira yo kongera ibitero bya gisirikare.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije icyo yise “Economic D-Day”, igamije gushyira igitutu gikomeye kuri Iran n’abafatanyabikorwa bayo mu bucuruzi.
Icyakora, Amerika ntiyatangaje igihe ibyo bihano bishobora gutangirira, ndetse nta n’ibihugu byatangajwe ko bishobora kubigirwamo.
Izi ngamba zagaragaye nk’izidakomeye ugereranyije n’uko bamwe mu basesenguzi bari babyiteze. Zanatangiwe mu gihe hakomeje ibikorwa by’ubuhuza bigamije gushaka igisubizo cya dipolomasi ku bibazo biri hagati y’impande zombi.
Abahuza bo muri Pakistan batangaje ko ibiganiro bagiranye na Perezida wa Iran ku wa Mbere byagenze neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Pakistan, Mohsin Naqvi, yavuze ko ibiganiro byagenze neza cyane kandi ko byari ingirakamaro.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Naqvi yavuze ko yizeye ko uyu muvuduko w’ibiganiro uzafasha gutera intambwe igana ku biganiro birambye ndetse n’amahoro arambye mu karere.
Aya makuru yagize uruhare ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli, aho ibiciro byayo byagabanutseho hejuru ya 3%.
Ibiciro bya Brent, ari byo bipimo mpuzamahanga bikoreshwa mu kugena ibiciro bya peteroli, byongeye kumanuka bigera munsi y’amadolari 90 ku kagunguru.
Mu byumweru bishize, ibiciro bya peteroli byari byariyongereye kubera ko ibiganiro byo kongera gufungura inzira y’amazi ya Strait of Hormuz byari byarafashe intera.
Ku isoko ry’imari rya Wall Street muri Amerika, ibiciro by’imigabane na byo byarazamutse. S&P 500, ikurikiranira hafi imikorere y’amasosiyete akomeye, yazamutseho 0.3%.
Icyakora, Chris Low wo muri FHN Financial yavuze ko amasoko y’imari asa n’aho atitaye cyane ku ntambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika na Canada.
Canada yatangaje ko izashyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika iri hagati ya 15% na 50%.
Low yavuze ko hari abashobora kuba bibwira ko kuba hari imisoro yari isanzweho, kongera indi bitazagira impinduka zikomeye, ariko ko ibyo ari ukwibeshya kuko imisoro yatangajwe muri iyi weekend ari myinshi kandi iri hejuru cyane ugereranyije n’iyari isanzweho.
Mu Burayi, amasoko akomeye y’imari ahanini yazamutse, uretse iry’i Paris ryagabanutseho gato mu masaha ya nyuma y’ubucuruzi.






