
Nyuma y’imyaka ibiri bakorana, ubuyobozi bwa sosiyete isanzwe ireberera inyungu z’umuhanzi Diez Dola bwatangaje ko bumaze iminsi butabasha kuvugana na we, nyuma y’ibibazo byavutse hagati yabo.
Umuyobozi w’iyi sosiyete, Ghislain Nise Jabo, yavuze ko nyuma y’ibyo batumvikanyeho, Diez Dola yatangiye kutitaba telefoni no kwitwara nk’aho amasezerano bari bafitanye yarangiye, nyamara avuga ko atari ko bimeze.
Yagize ati: “Mu minsi ishize twagiranye ikibazo kuko ahari abantu ntihajya habura urunturuntu. Nyuma y’uko hari ibyo tutumvikanyeho, yahise atangira kwanga kutwitaba, yitwara nk’aho twatandukanye kandi atari byo.”
Jabo yavuze ko nubwo hari ibyo batumvikanyeho, byari bikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro, cyane ko bari bamaze igihe bakorana.
Yasobanuye ko kuba abantu bakorana hari ibyo batumvikanaho ari ibintu bishobora kubaho, ariko ko amasezerano bafitanye ari yo agena uko imikoranire yabo ikomeza cyangwa yarangira.
Ati: “Ahari abantu mushobora kugira ibyo mutumvikanaho buri ruhande rugataha rwumva ko rutanyuzwe, ariko umuti wa byose si uguhita ushaka gusenya byose. Wareba icyo amasezerano avuga kuko arasobanutse, ni yo yonyine yadutandukanya.”
Yakomeje avuga ko bifuza kongera kubona Diez Dola kugira ngo bicare hamwe barebere uko basubukura imishinga bari bafitanye.
Diez Dola yatangiye gukorana n’abashinzwe kureberera inyungu ze ku wa 19 Ukwakira 2024, aho bafitanye amasezerano y’imyaka itanu.
Mu gihe bamaze bakorana, bamaze gukora imishinga inyuranye irimo indirimbo zirimo ‘Repete’, ‘Extra Stamina’ na ‘Zangalewa’.



