
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yifashishije indirimbo “Inshallah” ya The Ben mu butumwa yageneye urubyiruko, abifuriza gutangira weekend neza.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kunywa mu rugero, ndetse anibutsa abitegura gukora ubukwe kubaka ingo zirambye.
Yanabwiye abakundana ko bakwiye gukundana, gusekerana no guhobera abo bakunda, byose bakabishyira mu biganza by’Imana, asoreza ku ijambo “Inshallah”.
Indirimbo “Inshallah” ya The Ben yakozwe na MadeBeat, amashusho yayo ayoborwa na Julien Bmjizzo. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.4 kuri YouTube, ndetse ikomeje gukundwa no gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.



