
Umuhanzi Bruce Melodie yasobanuye impamvu yanze kuririmbana na Diamond Platnumz mu ndirimbo ‘Pom Pom’, ubwo uyu muhanzi wo muri Tanzania aheruka gutaramira mu Rwanda.
.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko bashatse kumuturaho ibintu batamuteguje kare, ariko we arabyanga ahitamo ko buri wese aza gukora ibye.
Ati: “Byabaye bitinze (kumusaba ko baririmbana), kandi rwose yahageze hakiri kare hari umwanya. Kujya ku rubyiniro turabyubaha, ni ko kazi dukora.
“Uko kubimenyesha byabaye bitinze; babwira Amani, mubwira ko ntari bubikore. Dukora ibyo twange kubera ko ntabwo ufata igitutu cyose ufite… Buriya kiriya gitaramo cyanagize utuntu twinshi.
“Ufate igitutu ufite wongereho ibintu umuntu ari kuguturaho. Yari ahari abizi ko azaririmba, ntabwo mbona byari byo… Ntabwo byakozwe mu buryo bukwiye. Icyo gihe rero narabyihoreye kandi ni ibisanzwe, na we ubimubwiye ntabyo yakora.”
Ibi Bruce Melodie yabivuze nyuma y’iminsi yari ishize atangaje ko we na Diamond Platnumz batabashije kuririmbana mu gitaramo cyabereye mu Rwanda. Yasobanuye ko impamvu nyamukuru ari uko yari yabimenyeshejwe bitinze, ku buryo atabonye umwanya uhagije wo kwitegura.



