
Umukinnyi Aziz Bassane yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bagomba guhangana na Bugesera nyuma yo kutitwara neza mu mukino batsinzwemo na APR FC w’igikombe cy’Amahoro asimbuzwa Bienvenu Joachim Vigninou.
Aziz Bassane ushinjwa kwitwara nabi mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro batsinzwemo na APR FC yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi bagomba guhangana na Bugesera mu rwego rwo gushaka uko bakwegukana umwanya wa kabiri mu makipe yo mu Rwanda kugirango hamenyekane ikipe izasohokera u Rwanda.
Rayon Sports kuri ubu isigaranye amahirwe yo kuba yakwegukana umwanya wa kabiri kugirango izabashe gusohokera igihugu nyuma yaho ibyo yari yateguye byose birimo no kwegukana igikombe cy’Amahoro byose byamaze kubahombera.
Aziz Bassane akaba ari umukinnyi usanzwe uzwiho kugira imyitwarire mibi hanze y’ikibuga Ari nabyo bashingiraho bamushinja kwitwara nabi.



