
Umuhanzi Uncle Austin yagaragaje ko abahanzi badakwiye guceceka ngo batinye gusubiza abantu bashaka kubangiriza izina, bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Uncle Austin yavuze ko abahanzi na bo bafite imbuga nkoranyambaga kandi bakwiye kuzifashisha basubiza ababasebya, aho kubarebera gusa.
Ubu butumwa yabutanze abinyujije ku rukuta rwe rwa X, ubwo yasubizaga abakomeje kunenga Bruce Melodie kubera ubutumwa yanditse asubiza abagiye banenga indirimbo ye ‘Irya 4’ aherutse gushyira hanze.
Bruce Melodie yatanze ubwo butumwa ku munsi w’ejo, asobanura ku mategeko abiri ya mbere ari mu ndirimbo ye, yari amaze iminsi avugisha abantu.
Bruce Melodie yagize ati: “Itegeko rya mbere ntabwo rireba inzanga; ntabwo wasaba umuntu usanzwe ari bazanga kwiga kwigira inzanga.
“Itegeko rya kabiri ntabwo rireba injajwa: ntabwo wasaba injajwa kugira ibanga.”




