
Shema Ngoga Fabrice yeguye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’igihe gito arekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Shema Fabrice wa FERWAFA yagiranye n’Ubushinjacyaha ubwumvikane ku byaha akurikiranyweho
Mu ibaruwa yagejeje ku Bagize Inteko Rusange ya FERWAFA, Shema yavuze ko yeguye ku mwanya yari afite ako kanya, asobanura ko icyemezo cye gifitanye isano n’ikibazo cy’ubunyangamugayo cyagaragaye ku giti cye.
Shema yeguye nyuma y’uko ku wa 22 Nzeri 2026 Urukiko rwemeje amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha, aho yemeye ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiwe. Yakatiwe amezi atandatu y’igifungo gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.




