
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagiranye n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane, yemera ibyaha akurikiranyweho, na bwo bwemera kuzamusabira igihano cy’igifungo gisubitse.
Shema Ngoga Fabrice, usanzwe ari Perezida wa FERWAFA akaba n’umushoramari, akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutanga sheki zitazigamiwe, mu gihe yari ahagarariye sosiyete ye y’ubucuruzi. Yamaze kugirana n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane, aho yemeye ibyaha aregwa, na bwo bukemera kuzamusabira igihano cy’igifungo gisubitse.
Shema Ngoga yamaganye icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, avuga ko hari ibyongewemo
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Nzeri 2026 na Shema Fabrice Ngoga, abunganizi be barimo Me Rutagengwa Jean Damascène, Me Sangano Yves na Me Niyomugabo Christophe, ndetse n’Umushinjacyaha Tuyisenge Vestine.
Ubushinjacyaha buzamusabira igifungo gisubitse
Mu byo impande zombi zumvikanyeho, Ubushinjacyaha bwemeye ko igihe buzageza Shema Fabrice mu Rukiko, buzamuregera ibyaha birimo gutanga sheki itazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubushinjacyaha bwemeye kandi kuzamusabira igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku ruhande rw’uwakorewe icyaha, ari we ABZL International General Trading LLC, ntiyitabiriye ikorwa ry’aya masezerano, kuko ikibazo cy’ubwishyu yari afitanye na Shema Fabrice cyari cyarakemutse. Iyi sosiyete yari imaze kwishyurwa.
Impande zombi zumvikanye ko aya masezerano areba gusa ikurikiranacyaha n’ibyaha byavuzwe muri yo.
Ibi bivuze ko atazagira ingaruka ku burenganzira bw’abandi bantu bashobora gutanga ibirego mbonezamubano, iby’ubucuruzi, iby’umurimo cyangwa iby’ubutegetsi.
Aya masezerano kandi ntabangamira ibindi byemezo bishobora gufatwa n’izindi nzego zibifitiye ububasha.
Shema Fabrice n’Ubushinjacyaha banemeranyijwe ko mu gihe Urukiko rutazemera aya masezerano, azatakaza agaciro, maze ikurikiranacyaha rigakomeza nk’aho atigeze abaho.
Ubushinjacyaha bwemeye kandi ko amakuru Shema Fabrice yatanze mu gihe cy’imishyikirano yerekeranye no kwemera icyaha, atazakoreshwa ku yindi mpamvu iyo ari yo yose itari iyerekeye aya masezerano.
Buri ruhande rushobora gusesa amasezerano mbere y’uko yemezwa
Mbere y’uko aya masezerano yemezwa n’Urukiko, buri ruhande rufite uburenganzira bwo kuyasesa.
Iryo seswa rigomba gukorwa mu nyandiko, hagasobanurwa impamvu yatumye uruhande rumwe rufata icyo cyemezo.
Shema Fabrice akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiwe zifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika (600,000 USD), mu gihe yari ahagarariye kompanyi ye ya Africa Medical Supplier, icuruza ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi.
Aya masezerano y’ubwumvikane agamije gukemura ikurikiranacyaha hashingiwe ku kwemera ibyaha n’ibihano impande zombi zumvikanyeho, mu gihe bikiri ngombwa ko Urukiko ruyasuzuma.
Ibyo amategeko ateganya ku bwumvikane bwo kwemera icyaha
Ubwumvikane Shema Fabrice yagiranye n’Ubushinjacyaha buteganywa n’Amabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº 6/2022 yo ku wa 19 Nyakanga 2022, yerekeye ikoreshwa ry’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha.
Aya mabwiriza ashingiye ku ngingo zinyuranye z’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Ingingo ya 26: Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha
Iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane, kugira ngo amufashe kubona amakuru akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo.
Ukurikiranywe na we ashobora kubigiramo inyungu, mu gihe bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.
Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira.
Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.
Ubwumvikane bwo kwemera icyaha ntibubuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru kuri dosiye y’ikurikiracyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y’icyaha.
Ingingo ya 27: Inkurikizi z’ubwumvikane bwo kwemera icyaha
Iyo habayeho ubwumvikane bwo kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu buryo bwumvikanyweho.
Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, ariko ntirushobora kugira icyo rubuhinduraho.
Iyo Urukiko rwakiriye ubwumvikane, mu gufata icyemezo rwita ku byumvikanyweho hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.
Aya masezerano agomba kwemezwa n’Urukiko kugira ngo agire agaciro, kandi igihano cyavuzwe ni icyo Ubushinjacyaha bwemeye kuzamusabira, si icyemezo cy’Urukiko cyamaze gufatwa.







2 thoughts on “Shema Fabrice wa FERWAFA yagiranye n’Ubushinjacyaha ubwumvikane ku byaha akurikiranyweho”