
Umusobanuzi wa filime, Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti, yavuze ko atazigera yahukana n’umugore we Muhoza Angel, ndetse ko nawe yamubwiye ko niba yumva ashaka kuva mu rugo, ari we wazagenda.
Junior Giti yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, aho yaganiriye ku mibanire y’abashakanye ndetse n’uburyo we abona urugo rwe.
Uyu mugabo yavuze ko atazigera ava mu rugo rwabo, kuko umugore we yamubwiye ko kuva yamujyana iwabo akamuzana mu rugo, atazigera aruvamo. Yamubwiye ko niba yumva arambiwe cyangwa ashaka kugenda, ari we wagenda.
Ati: “Njyewe umugore yarambwiye ngo niba ushaka kugenda uzagende, ariko njyewe umunsi umvana iwacu, wanzanye, unzanye, waranyizaniye sinzava muri iyi nzu. Wowe niwumva urambiwe, uzaruvemo ugende.”
Junior Giti kandi yavuze ko iyo hari igihe atumvikanye n’umugore we, hari ubwo amuboloka kugira ngo abanze atuze, aho gukomeza kuvugana na we ari mu burakari.
Yasobanuye ko iyo arakaye ahitamo kubanza gutuza, kuko yirinda ko uburakari bwatuma abwira umugore we amagambo ashobora kongera amakimbirane hagati yabo.
Uyu musobanuzi wa filime yanagarutse ku ngingo y’ingo z’ibyamamare n’ibyo abantu bakunze kuzivugaho ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko akenshi ibyo abantu bavuga ku mibanire y’ibyamamare babishingira ku byo abo bantu ubwabo baba berekanye cyangwa batangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Junior Giti yavuze ko iyo ibyamamare bigaragaje igice runaka cy’ubuzima bwabyo, abantu bashobora kugishingiraho bagatanga ibitekerezo bitandukanye, nyamara bo baba batabonye ibindi bice by’ubuzima bw’abo bantu.



