
Amashimwe ni yose ku mubyinnyi Shakira Kay, usigaye unavanga imiziki, nyuma yo gukora impanuka ikomeye ariko Imana ikinga ukuboko, we na murumuna we barayirokoka.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye, ubwo Shakira Kay yari kumwe na murumuna we. Nta muntu wahasize ubuzima muri iyi mpanuka, gusa bombi bakomeretse.
Shakira Kay ni umwe mu babyinnyi bazwi, usigaye unagaragara mu bikorwa byo kuvanga imiziki, akaba ashimira Imana yamurinze we na murumuna we nyuma y’iyi mpanuka.




